Kishore Kumar Hits

Massamba Intore - KANJOGERA lyrics

Artist: Massamba Intore

album: KANJOGERA


Kanjogera injongi
Oya mama we
Uwaruka kumwega
Ndagukunda ni impamo
Ko nagukunze kera
Oya mama we
Tukiri bato twembi
Ndagukunda ni impamo
Tukiri bato twembi
Oya mama we
Tukiragirana utunyana
Ndagukunda ni impamo!
Tukiragirana utunyana, oya mama we
Tugitobanga n'utwondo
Ndagukunda ni impamo
Nagukunze rwinshi
Oya mama we
Kuko wandutiye bose, ndagukunda ni impamo
Nakumereye imwemwe, oya mama we
Hagati y'igituza, ndagukunda ni impamo
Nakumereye imbuguyu, oya mama we
Hepfo y'umukondo ndagukunda ni impamo
Zikorakore uzumve, oya mama we
Ntihapfutse nta rumwe, ndagukunda ni impamo
Ndagukunda shenge
Ndagukunda Alice we
Ndagukunda ni impamo
Ndagukunda shenge
Ndagukunda Alice we
Ndagukunda ni impamo

Nagukuye i Bwega, oya mama we
Maze nkujyana i Bunyiginya
Ndagukunda ni impamo
Naguseguye inkokora zombi, oya mama we
Maze nkorasa urukundo, ndagukunda ni impamo
Ko nakumereye uruziga, oya mama we
Mu misaya yombi, ndagukunda ni impamo

Nagutuye intore, oya mama we
Kandi utari umutware, ndagukunda ni impamo
Ko nakumurikiye inyambo, oya mama we
Kandi utari n'umutware, ndagukunda ni impamo
Ko nagutuye ikinyaga, oya mama we
Ngo bagutura uturago, ndagukunda ni impamo
Nagutuye ubwishya, oya mama wee
Ngo bagutura uduhungu, ndagukunda ni impamo
Ngo byose ni ibya.nibyawe nanjye, oya mama we
Byose ni ibya nibyawe nanjye, ndagukunda ni impamo
Ndagukunda shenge
Ndagukunda Alice we
Ndagukunda ni impamo
Ndagukunda shenge, ndagukunda disi we
Ndagukunda ni impamo
Ndagukunda shenge
Ndagukunda Alice we
Ndagukunda ni impamo

Поcмотреть все песни артиста

Other albums by the artist

Similar artists