Kishore Kumar Hits

Ambassadors Of Christ Choir - Kuki Wabyemeye lyrics

Artist: Ambassadors Of Christ Choir

album: Dukwiye Gushima


Kuki wabyemeye Mana Nyagasani, iby'akababaro nti kuki wabyemeye?
Amarira nimenshi reba imiborogo, duhora twibaza Mana kuki wabyemeye.
Iyo nibutse iryo joro,
Ijoro ry'imiborogo iryo wemeyeko y'uko abacu batuvamo.
Bintera kwibaza nikuki Nyagasani wemeyeko tubabazwa bene aka kageni.
Nikuki?
Kuki wabyemeye Mana Nyagasani iby'akababaro nti kuki wabyemeye.
Amarira nimenshi reba n'imiborogo, duhora twibaza tuti kuki wabyemeye?
Musa kurw'impanuka urupfu
Rwatugendereye Mana wemeyeko Gatari asezera kw'iyi si.
Njugu Amosi,
Manzi umuhungu witondaga, turabibuka mwese ntituzabibagirwa.
Mana.
Kuki wabyemeye Mana nyagasani, iby'akababaro kuki wabyemey?
Amarira ni menshi reba imiborogo
Duhora twibaza twibaza Mana nikuki wabyemeye?
Turabaye Mana, kandi nawe urabibuna,
Ariko muri byose shimwa kubwa ya mirimo myiza.
Iyo wemeyeko abo bagaragu bawe
Bakora muri iyo minsi mikeya bamaze kwisi.
Turabibuka imirimo yanyu myiza itagereranywa mwakoze mukiriho.
Turabibuka ukuntu twabanye neza igihe mwahoze iwacu ntituzabibagirwa.
Turabibuka imirimo yanyu myiza itagereranywa mwakoze mukiriho.
Turabibuka ukuntu twabanye neza igihe mwahoze iwacu ntituzabibagirwa.

Поcмотреть все песни артиста

Other albums by the artist

Similar artists